Monday, March 3, 2025
spot_img

Latest Posts

RDC:Monusco iri mu gihirahiro nyuma yo gutegekwa kuva mu bice M23 yafashe

Ingabo za MONUSCO ziri gufasha Ingabo za Leta ya Congo kubungabunga umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ziri mu gihirahiro nyuma yo gutegekwa kuva mu bice umutwe wa M23 wafashe.

Ibinyujije ku rukuta rwa X, MONUSCO yatangaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwayisabye kuva mu bice yafashe, ikajya gufasha FARDC kwivuna umutwe wa M23.

MONUSCO yabitangaje ku wa Gatanu taliki 29 Werurwe 2024, mu butumwa aho yagiraga iti: “Hashingiwe ku busabe bw’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, MONUSCO yavuye mu birindiro byayo biri i Rwindi na Nyanzale, yimurira ingabo zayo ahandi kugira ngo zijye kongerera imbaraga ibikorwa byo muri Kivu ya Ruguru.”

“Ibikoresho byazo bya gisirikare birimo imbunda ziremereye n’amasasu, nabyo byakuwe mu birindiro byegereye parike ya Virunga, byimurirwa ahandi.”

Mu ntangiro za Werurwe kuva M23 yatangira gufata ibice byo muri centre ya Rwindi na Nyanzale, MONUSCO yatangiye gushinjwa kureberera M23 igafata ibyo bice, bityo Leta ya Kinshasa iyishinja gufasha M23.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!