Saturday, February 1, 2025
spot_img

Latest Posts

REB Updates: Impinduka ku matariki amahugurwa y’abarimu batize uburezi azatangiriraho

Mu gihe hirya no hino mu gihugu abarimu bagera ku bihumbi makumyabiri na bine, bategereje guhugurwa kugirango babashe kurushaho gukora umurimo unoze itariki bari biteguye gutangiriraho aya mahugurwa yahindutse.

Mu gihe byari byitezwe ko aya mahugurwa azatangira ku itariki 02 Mata 2024, aya mahugurwa ntakibaye kuri uyu munsi ahubwo yimuriwe ku itariki 20 Mata 2024 nk’uko bigaragara mu butumwa Bwana Leon MUGENZI NTAWUKURIRYAYO umuyobozi mu k’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) ushinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu, yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp asubiza abarimu bari bafite urujijo kuri aya mahugurwa.

Ni ubutumwa bugira buti:” Mwiriwe mwese Bavandimwe DDEs! Mu rwego rwo gukomeza kunoza imyiteguro ijyanye n’amahugurwa y’abarimu batize uburezi, turabamenyesha ko ayo mahugurwa azatangira muri weekend tariki ya 20/04/2024 mu Turere twose tw’igihugu. Tuboneyeho kubifuriza Pasika nziza kubayizihiza!”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!