Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIMYIDAGADUROUganda: Umunyarwenya Patrick Salvador mu gahinda kenshi nyuma yo kubura se

Uganda: Umunyarwenya Patrick Salvador mu gahinda kenshi nyuma yo kubura se

Umugande Patrick Salvador umaze kuba ikimenyabose kubera urwenya rwe, yatangaje ko se yamaze kuva mu mubiri.

Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye kuri iki cyumweru taliki ya 24 Werurwe 2024, saa tatu z’ijoro ubwo Patrick Salvador ubwe yanyuzaga ubutumwa kuri Instagram ahamya ko ise umubyara amaze kwitaba Imana.

Ni ubutumwa bwagiraga buti”Papa wanjye yavuye mu mubiri, Imana imuhe iruhuko ridashira. ”

Patrick Salvador umaze kubaka izina muri Africa no ku isi kubera urwenya, yaherukaga mu Rwanda mu cyumweru gishize ku wa kane ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gen-Z comedy, cyateguwe na Ndaruhutse Fally Mercy, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 2 Gen-Z Comedy ivutse.

Salvador yihanganishijwe n’abantu batandukanye barimo Julian Kanyomozi na Uncle Austin bahise bagaragaza ko bamufashe mu mugongo.

Patrick Salvador ntabwo yigeze atangaza icyahitanye se umubyara.

Uyu munyarwenya agize ibyago mu gihe yiteguraga igitaramo cya Pasika cya African All Stars edition cyari giteganyijwe kuri iki cyumweru taliki 31 Werurwe 2024 cyateguwe na Coorporate World Entertainment.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!