Saturday, March 1, 2025
spot_img

Latest Posts

Amerika yafunze Nshimiyimana ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyarwanda Eric Nshimiyimana, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi n’inzego za  Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press), byatangaje ko Nshimiyimana yagejejwe mu Rukiko muri Ohio, ku wa Kane taliki 21 Werurwe 2024.

Uwatawe muri yombi akurikiranyweho ubwicanyi yakoze ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi, i Butare.

Nshimiyimana yagiye abeshya inshuro nyinshi imyirondoro ye agamije gushaka ubuhungiro, ubwenegihugu ndetse no guhisha uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyaha Nshimiyimana yagizemo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo kwica abana n’abantu bakuru ndetse no gufata ku ngufu abagore.

Nshimiyimana mu 1995 yahungiye muri Kenya, ahava ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka agahabwa ubwenegihugu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!