Saturday, March 1, 2025
spot_img

Latest Posts

Museveni yazamuye mu ntera abasirikare agira umuhungu we Umugaba Mukuru w’Ingabo

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, akaba na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yakoze impunduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Uganda, UPDF, agena Gen. Muhozi Kainerugaba nk’Umugaba Mukuru.

Uyu muhungu wa Perezida Museveni, yasimbuye Gen. Wilson Mbadi, wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative.

Izi mpinduka zakozwe ku wa Kane taliki 21 Werurwe 2024, kandi zasize Lit Gen Sam Okiding, agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije, asimbuye Gen Peter Elwelu wagizwe umujyanama wa Perezida.

Perezida Museveni kandi yazamuye abandi basirikare mu ntera, akora n’impinduka muri Guverinoma ya Uganda.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!