Nyuma y’igihe bari bamaranye bari mu munyenga w’urukundo rwihishwa, umukobwa wari wariyeguriye kwiha Imana yafashe icyemezo cyo gushyingiranwa n’umupolisi.
Kuko ababikira n’abapadiri imyemerere yabo ivuga ko bakorera Imana ari ingaragu kugeza bitabye Imana, ntibisanzwe ko wakumva inkuru ko bari mu rukundo kugeza ubwo bashyingirwa nk’abagabo n’abagore.
Iyi nkuru yamenyekanye ubwo uyu muryango mushya washyiraga hanze amashusho yabo nyuma yo kurushinga bishimanye nk’umugore n’umugabo, biteguye gusangira ubuzima bakaba umwe.
Ubwo bashyiraga hanze amwe mu mafoto abagaragaza nk’umugore n’umugabo, umwe mu nshuti yabo yerekanye uyu mugore yambaye ikanzu y’ababikira yakoreshaga mbere yo kurambika iyi myambaro n’imyizerere yabo hasi agashaka umugabo.
Iyi nkuru yatangajwe na Faceofmalawi