Saturday, March 1, 2025
spot_img

Latest Posts

Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Patrick Niyigena, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Uburubyiriko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Patrick Niyigena yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa y’amafaranga yatanzwe na bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rw’abatsinze.

Mu gihe iperereza rigikomeje hanategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge.

RIB ishimira abakomeje gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa inibutsa ko bidakwiriye kugihishira kuko kigira ingaruka ziremereye ku iterambere ry’Igihugu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!