Aho imirwano yakomereje hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya RD Congo, FARDC, i Minova no mu nkengero zaho, hari kumvikana ibisasu biremereye byanangije bimwe mu bikorwa remezo.
Ni nyuma y’imirwano yari ikomeye ku munsi w’ejo hashize ku wa 20 Werurwe 2024, yabereye mu gace ka Kabihabwe, yari ihanganishije M23 na FARDC iri kumwe n’abambari bayo, biza kurangira ako gace kigaruriwe na M23.
Uru rugamba rutari rworoshye ku mpande zombi, rwaguyemo abasirikare benshi b’u Burundi na FARDC.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 21 Werurwe 2024, imirwano yakomereje muri Centre ya Minova muri Teritwari ya Kalehe, abaturage batuye i Minova batangiye guhungira mu bice bya Numbi n’i Kalungu.
Amakuru aturuka muri aka gace aravuga ko iyi mirwano iri kumvikanamo urusaku rw’imbunda ziremereye, kubera ibisasu biri kugwa muri aka gace byatumye na bimwe mu bikorwa remezo birimo amashuri n’ibitaro byangirikahttps://youtu.be/4CCEPZVzfQw?si=OtM7Aqv8y45l82P9