Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Uganda baburiwe babwirwa ko bagomba kuba maso

Nyuma yo kwikanga abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF bambutse umupaka mu mpera z’icyumweru gishize, inzego z’umutekano za Uganda zatangaje ko ziryamiye amajanja.

Ku migambi yo kugaba ibitero by’iterabwoba mu bice by’imijyi bya Uganda, abarwanyi ba Allied Democratic Forces (ADF), bafite ibirindiro mu Burasirazuba bwa RD Congo, bambutse umupaka wa Uganda ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Col Deo Akiiki, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, UPDF, yasabye abaturage kuryamira amajanja kugira ngo batagirwaho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba bya ADF.

Mu itangazo yasohoye ryagiraga riti “Uyu mutwe bikekwa ko uyobowe n’icyihebe Ahamed Muhamood Hassan, uzwi nka Abu Waqas, umuhanga mu by’ibisasu wavukiye muri Tanzania.”

Abaturage basabwe kumenyesha inzego z’umutekano uwo ariwe wese cyangwa itsinda ry’abantu bakeka ko baba ari abo muri uyu mutwe.

ADF ifitanye imikoranira ya hafi n’umutwe wa Islamic State, yagiye ishinjwa kugaba ibitero i Kampala nk’uko bitangazwa na BBC.

Uganda na RDC bifatanyije byagerageje kurwanya uyu mutwe mu 2021 ariko ntibyabakundira, gusa Perezida wa Uganda yajyaga atangaza ko ibitero bagabye byahitanye bamwe barimo n’abayobozi bawo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!