Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Basanze yapfuye bikekwa ko yiyahuje umuriro

Mbarushimana Paul uzwi ku izina rya Macinya wo mu Karere ka Gicumbi, yasanzwe mu nzu yapfuye bikekwa ko yiyahuye yitwitse mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki 16 Werurwe 2024.

Umubiri w’uwo mugabo wo mu Murenge wa Byumba mu Kagari ka Gisuna, wari wangiritse kubera ubwinshi bw’umuriro nk’uko Igihe avuga ko ariko yawusanze.

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko yaturutse mu isoko rya Byumba amaze gucuruza imineke ye nk’uko byari bisanzwe ko ariko kazi ke kamutunze, ariko bavuga ko mbere y’uko apfa yayitanze nk’uyikuraho.

Mu gihe inzego z’umutekano zari zimaze gutangira iperereza kugira ngo hacukumburwe icyihishe inyuma y’uru rupfu rwe, uwari umuturanyi we witwa Nyirantezimana yavuze uko byagenze mbere yo kumubona bikekwa ko yiyambuye ubuzima.

Yagize ati: “Ubusanze uwo twita Macinya twamubonye nimugoroba nka Saa Kumi n’Ebyiri ari gucuruza imineke. Abantu bashungeraga uburyo ari kuyitanga ku kiranguzo, kuko yavugaga ngo ntabwo bikiri umuneke umwe kuri 100 Rwf, ahubwo byabaye itatu kuri 100 Rwf.”

“Abantu baguraga ari benshi, ariko watinda gake uri kureba imineke myiza agahita akubwira ngo ari kwihuta, agahita yigendera umenya yashakaga ayo kugura lisansi ngo yitwike.”

Ngezahumuremyi Théoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, yavuze ko na bo bumvise ko hari umuturage witwitse ariko ko bakomeje kubikurikirana ngo bamenye icyabiteye.

Yagize ati: “Nanjye numvise ko mu Rwiri hari umuntu witwitse nibwo duhise tuza kureba ngo tumenye uko byagenze.”

Uyu mugabo yari asanzwe afite ibibazo mu rugo rwe, kuko yatandukanye n’umugore we wa mbere, akaba yabanaga n’umugore wa kabiri n’umwana umwe w’umukobwa wabyawe n’umugore batandukanye. Abandi bana be bajyanye na mama wabo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!