Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Urukiko rwa EACJ rwakiriye ikirego RDC iregamo u Rwanda

U Rwanda rwarezwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Court of Justice), rushinjwa gushoza intambara kuri iki gihugu no kuvogera ubusugire bw’ubutaka bwacyo.

The East African yatangaje ko Kinshasa yashyikirije ikirego cyayo EACJ mu ntangiro z’uyu mwaka.

RDC muri iki kirego ivuga ko “Mu myaka irenga 25 ishize u Rwanda rwavogereye inshuro nyinshi ubusugire bwa RDC, ubutaka bwayo ndetse n’ubwigenge bwayo bwa Politiki.”

Icyo kirego kandi gikubiyemo icyo RDC yise urutonde rw’ubwicanyi ivuga ko u Rwanda rwakoreye ku butaka bwayo mu myaka 25 ishize.

Rose Mutombo, Minisitiri w’Ubutabera wa RDC watanze kiriya kirego, yasabye ko u Rwanda rwategekwa kureka kumuvogerera igihugu, ndetse rukahakura ingabo avuga ko ruhafite.

Yongeyeho kandi ko “Ubufasha bwarwo bw’ibikoresho n’amafaranga ku mutwe wa M23” bwatumye uburenganzira bwa muntu buhonyorwa kenshi n’uyu mutwe, ikindi avuga ko hatubahirizwa amasezerano y’Umuryango wa EAC.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!