Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, ikirombe bacukuramo amabuye ya gasegereti cyagwiriye abantu batandatu, batatu muri bo bahita bahasiga ubuzima.
Mu gihe cya saa tatu n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu taliki 16 Werurwe 2024, nibwo iyi mpanuka yabaye.
Mbonyumuvunyi Radjab, Meya w’Akarere ka Rwamagana, yabwiye Igihe ko icyo kirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro ya gasegereti.
Yavuze ko icyo kirombe cyagwiriye abantu batandatu, bagakurwamo bose ari bazima ariko batatu baza gupfira kwa muganga.
Yagize ati: “Bari batandatu babavanamo ari bazima babajyana ku Kigo Nderabuzuma cya Munyaga batatu bahita bapfa.”
Iki kirombe cyari gifite ibyangombwa, gicukurwamo mu buryo burambuye, aho iyo umuntu ari gucukura aba abona ikirere, bitandukanye n’ibicukurwa abantu bajya munsi y’ubutaka.