Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Perezida wa Njyanama yeguye

Uwumukiza Béatrice wari umuyobozi w’inama Njyanama y’akarere ka Rusizi, yeguye ku mirimo ye mbere y’uko ubwegure bwe bwemezwa na Njyanama yari ayoboye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024.

Tariki 14 Werurwe 2024 ni bwo Uwumukiza yandikiye Inama Njyanama y’aka Karere ayimenyesha ko yeguye ku buyobozi, ariko nta mpamvu y’ubwegure bwe yatanze.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abagize inama Njyanama ya Rusizi bahuriye mu nama idasanzwe yigaga kuri buriya bwegure, mbere yo babwemeza.

Uwumukiza yeguye nyuma y’amasaha make Perezida Paul Kagame amwirukanye ku nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’ikigo RICA gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi yayoboraga by’agateganyo, akamusimbuza Dr. Mark Cyubahiro Bagabe.

Yeguye kandi nyuma y’iminsi mike yandikiye Meya wa Rusizi, Dr Kibiriga Anicet ibaruwa imusaba ibisobanuro, nyuma yo kumushinja ibyaha birimo “gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gushengura abayirokotse ndetse no kunanirwa gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Amakuru aturuka i Rusizi ashinja uwari Perezida w’inama njyanama y’aka karere kuba imiyoborere ye ari yo ntandaro ya byinshi mu bibazo nyobozi y’akarere yahuraga na byo mu kazi kayo, by’umwihariko kuri Meya Dr. Kibiriga Anicet.

Uwumukiza weguye yari Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rusizi kuva mu Ugushyingo 2021.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!