Saturday, March 1, 2025
spot_img

Latest Posts

Russia: Mu bihe by’amatora hakajijwe umutekano

Kuri uyu wa Gatanu taliki 15 Werurwe 2024, mu gihugu cy’u Burusiya hateganyijwe amatora, bityo rero hakajijwe umutekano mu rwego rwo kwirinda ko Ukraine yabanyura mu rihumye ikabagabaho ibitero.

Aya matora biteganyijwe ko azamara iminsi itatu hatorwa Perezida, bivugwa ko azongerera manda y’imyaka itatu Vladimir Putin. Ni mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barwanya Putin, bateguye imyigaragambyo iteganyijwe ku Cyumweru.

Igihugu cya Ukraine gifata ayo matora nka baringa cyo cyatangiye kugaba ibitero ku ntara z’u Burusiya bihana imbibi.

Mbere y’amatora, hakurya y’umupaka ibihugu bisangiye ku ntara z’u Burusiya, Ukraine yahagabye ibitero byo mu kirere.

Muri iki gitondo mu bice bitandukanye nka Kamchatka hakajijwe umutekano ndetse mu bice bitandukanye byo muri ako gace hafunguwe ibiro byinshi by’amatora.

Mu 2021 Putin yasinye itegeko rimwemerera kwiyamamariza izindi manda ebyiri za Perezida w’u Burusiya.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!