Home AMAKURU Muhanga:Umukozi wa REG yishwe n’amashanyarazi
AMAKURU

Muhanga:Umukozi wa REG yishwe n’amashanyarazi

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, umukozi wakoreraga Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) Ishami rya Muhanga, Kanakuze Alexis, yitabye Imana azize amashanyarazi.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yavuze ko iyi mpanuka yabaye saa moya n’iminota mirongo ine z’ijoro, ibera mu Murenge wa Nyarusange mu Kagari ka Rusovu.

Umuyobozi yavuze ko uyu Kanakuze Alexis yari kumwe na bagenzi be bakorana, barimo gukorana umuriro, uramufata birangira yitabye Imana.

Yagize ati: “Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera uracyari mu ipironi hejuru.”

Meya ubwo yatangazaga ibi yavuze ko hari hagitegerejwe abandi bakozi ba REG, ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Meya Kayitare ubwo yatangaga aya makuru yavuze ko ataramenya amakuru y’aho Kanakuze akomoka ndetse n’imyaka ye.

src:Umuseke

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!