Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, umukozi wakoreraga Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) Ishami rya Muhanga, Kanakuze Alexis, yitabye Imana azize amashanyarazi.
Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yavuze ko iyi mpanuka yabaye saa moya n’iminota mirongo ine z’ijoro, ibera mu Murenge wa Nyarusange mu Kagari ka Rusovu.
Umuyobozi yavuze ko uyu Kanakuze Alexis yari kumwe na bagenzi be bakorana, barimo gukorana umuriro, uramufata birangira yitabye Imana.
Yagize ati: “Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera uracyari mu ipironi hejuru.”
Meya ubwo yatangazaga ibi yavuze ko hari hagitegerejwe abandi bakozi ba REG, ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Meya Kayitare ubwo yatangaga aya makuru yavuze ko ataramenya amakuru y’aho Kanakuze akomoka ndetse n’imyaka ye.
src:Umuseke