Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Abafite ubutaka buhingwa ntibabubyaze umusaruro bagiye kujya bahanwa

Muri iki gihembwe cy’ihinga Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irashishikariza buri muntu wese ufite ubutaka buhingwa kububyaza umusaruro bitaba ibyo ukaba wabihanirwa.

Ibi yabikoze mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka buhingwa kugira ngo birusheho kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Mu gihembwe cy’ihinga cyashize nibwo iyi gahunda yatangiye, abaturage bagaragaza ko kandi yatanze umusaruro.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, DR Musafiri Ildephonse, agaragaza ko gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga ubutaka bwose hari abayishyizemo intege nke nyamara aho byakozwe neza byaratanze umusaruro.

Minisitiri Musafiri yavuze ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 B, ubutaka bwose bukwiye gukoreshwa uko bwakabaye, ndetse hagasobanurwa impamvu ku butaka butakoreshejwe igihembwe gishize.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 12 butahingwaga.

Muri gahunda yiswe zero grazing, hari ubutaka bwo mu Burasirazuba budahingwa buziyongera ku busanzwe budahinze buzahingwa muri iki gihembwe cy’ihinga nk’uko biteganyijwe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!