Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: Sedo ushinja Gitifu kumusambanyiriza umugore byinjiwemo n’ubuyobozi bw’akarere

Mu Karere ka Rutsiro haravugwa ubwumvikane bucye hagati y’abagabo babiri basanzwe ari abakozi b’akarere ku rwego rw’akagari, aho umwe ashinja mugenzi we kumusambanyiriza umugore.

Sedo wa kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Mushonyi arashinja mugenzi we usanzwe ari Gitifu wa kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Kigeyo kumuca inyuma agasambanya umugore we.

Amakuru avuga ko ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 08 Werurwe 2024, bibera mu Murenge wa Murunda aho abo bagabo bombi basanzwe batuye hamwe n’imiryango yabo. Abo bagabo bombi ushinjwa n’ushinja babashije kuganira na Bwiza dukesha iyi nkuru.

Ntibivugwaho rumwe kuba Gitifu asambanya umugore wa Sedo.

Mu kiganiro Sedo avuga ko yatashye yagera mu rugo, yakomanga umugore agatinda kumukingurira kandi mu nzu yumvamo ijwi ry’umugabo.

Ati: “Naratashye nkomanze ku idirishya ry’iwanjye umugore atinda kunkingurira, mara akanya gato ntuje numva mu nzu havugiramo ijwi ry’umugabo, haciye akanya umugore amukingurira idirishya agira ngo nagiye ku rugi, mbona Gitifu ni we usohotse mu idirishya turagundagurana ari nako ntabaza andusha imbaraga ariruka.”

Raporo y’umuyobozi w’umudugudu

Akomeza avuga ko asanzwe abwirwa ko bitari iby’uyu munsi gusa, Gitifu asanzwe yinyabya ku mugore we akagira uko yigenza, akaba asaba inzego z’ubuyobozi ko zamurenganura byaba na ngombwa zikamuhanira gusenyera umuyobozi mugenzi we.

Umunyamakuru wa Bwiza yavuze ko Gitifu uvugwaho gusambanya umugore w’abandi yabyihakanye mu kiganiro bagiranye ku rukuta rwe rwa WhatsApp.

Yagize ati: “Sinjye gusa avuze ko musambanyiriza umugore, n’ubushize yatabaje ku gasozi ngo umuntu aramucitse nka saa yine z’amanywa, sinzi niba bahora bamucika, ikindi ni uko atuye ahantu hatuwe mu bucucike, icyo gihe yari kuba yaratabaje bakamfatira mu cyuho, ibi bivuze ko ashaka kumparabika. Umuntu ufite abaturanyi koko yabura umutabara mu bibazo bikomeye nka biriya.”

Akomeza avuga ko umuntu w’umuyobozi atayobewe aho yarega umuntu afashe asambanira iwe, anavuga ko atayobewe uburyo yamufatamo uretse gusebanya no guharabika.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwo buvuga ko iperereza kuri icyo kibazo rigikorwa.

Kayitesi Dativa, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, yabwiye Bwiza ko ayo makuru bayahawe, ariko bagikora iperereza ku kuri kwayo.

Ati: “Amakuru twarayamenye, twoherezayo abayobozi, amakuru y’ibanze twahawe ni uko nta muntu bahasanze, ntanigihamya ko biriya bintu byabayeho, kandi umugore arabihakana, turacyakurikirana ngo tumenye ukuri kwabyo.”

Akomeza avuga ko basanze ayo makuru ari ukuri, uwo Gitifu yabihanirwa kuko ibyo byaba ari uguhungabanya umudendezo w’ingo.

Raporo y’umuyobozi w’umudugudu

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!