Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: Aba Wazalendo kubera ubwoba bari guhungira i Bukavu n’intwaro zabo

Abohoze mu mitwe ya Wazalendo i Goma mu Burasirazuba bwa Congo mu bice bya Masisi, bakomeje guhungira i Bukavu n’imbunda zabo.

Umwe mu bayobozi ba sosiyeti sivile ikorera mu mujyi wa Bukavu, yavuze ko bamwe mu barwanyi ba Wazalendo bakomeje guhungira muri uwo mujyi, avuga ko bahateye icyugazi ndetse avuga ko bafite impungenge ko bashobora guteza umutekano muke mu baturage.

Uyu muyobozi yavuze ko amatsinda mato mato y’abarwanyi ba Wazalendo hashize icyumweru baza gahoro gahoro mu mujyi w’i Bukavu, bagasaba ubuhungiro ku bavandimwe babo bahakorera ubucuruzi.

Ntabwo ari abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo bavuye i Goma bahungira i Bukavu gusa, kuko n’abacuruzi bari guhunga uwo mujyi bahungira mu wa Bukavu batinya ko isaha n’isaha M23 ishobora gufata mujyi wa Goma.

Amakuru aturuka i Kavumu avuga ko atari abo ba Wazalendo gusa batangiye guhunga avuga ko n’abasirikare bafite imiryango muri uyu mujyi ngo batangiye kuyihungishiriza mu kigo cya gisirikare kizwi nka Camp Sayo.

Kubera ibikorwa bya kinyamaswa aba Wazalendo bakoze, batinye gukandagiza ibirenge aho M23 yigaruriye. Ni mu gihe imirwano muri Masisi ikomeje dore ko M23 imaze kwigarurira ibice byinshi biyigize.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!