Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: Havuzwe umwuka mubi mu Mujyi wa Goma Ingabo za SADC zirawuhunga zijya i Bukavu

Muri RD Congo hari guturuka amakuru avuga ko ingabo z’umuryango wa SADC zari mu Mujyi wa Goma, zahavuye zikerekeza i Bukavu.

Ingabo zirimo iz’ibihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi kuva mu mpera z’umwaka ushize ziri muri RD Congo, aho zaje gufasha Ingabo za Leta ya Congo mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa M23.

Mu rwego rwo kwirinda ko umutwe wa M23 wakigarurira umujyi wa Goma, zimwe muri izo ngabo nizo zari zifite inshingano zo kuwurinda.

Amakuru aravuga ko ku munsi w’ejo hashize taliki 07 Werurwe 2024, izo ngabo zavuye i Goma zitwawe n’amato zinyuze mu kiyaga cya Kivu, zikerekeza i Bukavu.

Nyuma y’uko i Nyanzale hafashwe, haravugwa umwuka mubi hagati y’Ingabo za SADC n’igisirikare cya Congo, FARDC.

Umwe mu babarizwa muri uyu Mujyi yagize ati: “Hamaze iminsi 10 hari ubwumvikane bucye hagati y’izi ngabo ndetse n’igisirikare cy’iki gihugu biturutse ku gusigana kujya ku rugamba.”

FARDC irashinja izi ngabo kwanga gukora icyabazanye, bakanga kurwana n’umutwe wa M23, ahubwo bakoherezayo umutwe wa Leta y’i Kinshasa wiyise Wazalendo.

Kuva mu Mujyi wa Goma kwa SADC ntikuvugwaho rumwe, bamwe baravuga ko ari inzara iri muri uyu Mujyi, abandi bakavuga ko impamvu yabyo ari ifatwa rya Nyanzale.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!