Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Burundi: Umugabo yishwe urubozo anajugunywa mu ruzi azira kutitabira umuganda

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa amakuru y’umugabo witwa Mbonihankuye Oscar w’imyaka 60 y’amavuko, watawe muri yombi, aza kujugunywa mu ruzi rwa Mubarazi yabanje kwicwa urubozo, azira ko atitabiriye umuganda, ibyo byakozwe n’Imbonerakure hakaba hashize ibyumweru bibiri.

Ibyo bivugwa ko byabereye mu Ntara ya Muramvya, ku musozi wa Musama muri Komini ya Mbuye nk’uko amakuru agera kuri SOS Media Burundi abivuga.

Umuryango w’uwishwe urasaba umurambo wa nyakwigendera, mu gihe abantu batandatu bakekwaho kuba Imbonerakure muri ako gace batawe muri yombi nk’uko amakuru aturuka mu buyobozi abivuga.

Amakuru atangwa n’abatangabuhamya, ahamya ko Oscar yakubiswe n’imbonerakure ziza no kumujugunya mu ruzi zimuziza ko atitabiriye umuganda.

Umwe mu bagize umuryango we uvuga ko yiboneye ibyabaye kuri Oscar ku italiki ya 18 Gashyantare yagize ati: “Amabako n’amaguru biboshye, yakubiswe kugeza apfuye hanyuma ajugunywa mu ruzi rwa Mubarazi.”

Undi nawe wo mu muryango wa nyakwigendera yavuze ko abo basore bo mu ishyaka rya Perezida, bamwatse ibihumbi 100,000 y’Amarundi kubera ko atitabiriye umuganda.

Ubuyobozi bw’ibanze bwemeje aya makuru buvuga ko “Abakekwaho kuba barakoze ubugizi bwa nabi ni Imbonerakure esheshatu; Eric Ndayizeye, Anaclet Bizimana, Aimable, Thierry, Eraste na Ruhwiru. Bafashwe nyuma bajyanwa mu kasho ka Polisi i Mbuye, mbere yo kwimurirwa muri gereza nkuru ya Muramvya.” Ibi byatangajwe n’umujyanama wo muri Komini.

Abavandimwe ba nyakwigendera bavuze ko bashaka umurambo we, kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro.

Evelyne Ndarisasirire, Ubuyobozi wa Komini ya Mbuye we, avuga ko ababajwe no kuba uwo murambo utaraboneka, avuga ko hakusanyijwe abaturage n’abapolisi bo kuwushakisha.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!