Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze Ndungutse Abdul Karim, usanzwe ari umukozi wa Kivu news 24, akurikiranyweho kuba mu bihe binyuranye yarasabye umuganga ukorere mu bitaro bya Leta amafaranga angana na miliyoni 1.2 Rwf, amwizeza ko azamufasha gushyirwa ku rutonde rw’abakandida b’Abadepite.
Umuvugizi wa RIB, DR. Murangira B. Thierry, yatangaje ko Ndungutse Abdul Karim yafashwe amaze kwakira amafaranga angana na miliyoni 1.2 Rwf, ayo mafaranga yagiye ayakira mu bihe binyuranye, amwe yayakireye mu ntoki andi ayakira anyujijwe kuri telefone.
Umuvugizi wa RIB, DR. Murangira B. Thierry, yagize ati: “Ndungutse Abdul Karim, akurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo yi 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganyirijwe igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 ariko zitarenze 5.
RIB yakomeje iburira abitwaza akazi cyangwa inshingano bafite bakariganya abandi bakabatwara amafaranga yabo, babizeza kubakemurira ibibazo bafite cyangwa bakabizeza kubakorera ubuvugizi.