Amakuru yemeza ko mu masaha 48 abarwanyi ba M23 babashije kwigarurira ibice bya Kikuku, Kibingu, Kashalira, Kirima na Nyanzale. Aba barwanyi bakaba bakomeje kwigira imbere bashaka kwigarurira izindi Teritwari zo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 07 Werurwe 2024, kuva mu gihe cya saa moya n’igice, hazindutse humvikana urusaku rw’amasasu muri Kibirizi no muri Sherifi ya Bwito.
Abahatuye baravuga ko urusaku rw’amasasu rwumvikanaga mu mpande zose kugeza mu gihe cya saa mbiri n’igice, kuva icyo gihe urusaku ruhagaze, nta musirikare wagaragaraga muri ibyo bice byaba ku ruhande rwa M23 cyangwa FARDC n’abambari bayo.
M23 mu minsi ibiri ishize, biravugwa ko yagabye ibitero mu bice bitandukanye birimo Kikuku n’umurwa mukuru wa Bwito muri Rutshuru, ikahigarurira nta guhangana gukomeye kubayeho yo na FARDC.
M23 nyuma yo gufata Kashalira, Kirima n’Umujyi w’ingenzi wa Nyanzale, yabashije kunyura mu rihumye FARDC, yica itumanaho ryose muri uwo mujyi ry’abayihigaga.
Mu gihe M23 ikomeje kurwana ishaka kubohoza uduce dutandukanye, i Goma abiswe abagambanyi bari gufatwa bagatabwa muri yombi na FARDC bakekwaho kwifatanya na M23.
Amakuru aravuga ko nyuma y’iperereza abafashwe bose bazerekwa abaturage.