Friday, January 31, 2025
spot_img

Latest Posts

DRC: Abaminisitiri banyereje miliyoni zirenga 10 z’amadorali ya Amerika binyuze mu mashyamba

Ikigo gishinzwe gukoresha amafaranga rusange (ODEP) n’ishyirahamwe nyafurika riharanira uburenganzira bwa muntu (ASADHO) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe, bagaragaje ko amafaranga arenga miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika yavuye mu isanduku ya Leta hagati ya 2014 na 2020 nyuma y’imicungire mibi y’amashyamba muri DRC.

Iyi miryango yombi y’abenegihugu yabigaragaje mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, nyuma y’uko aya masezerano agaragaye muri raporo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari (IGF).

Kuri iyi nshuro, ODEP na ASADHO basabye umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo gutangiza imanza z’abaminisitiri n’abakozi ba Leta bagize uruhare muri iki gikorwa.

Inkuru UMURUNGA ukesha Radio Okapi ivuga ko Jean-Claude Katende, Perezida wa ASADHO na Jacques Kashelewa, umuyobozi mukuru wa ODEP, bagaragaje ko habayeho ihererekanyabubasha ry’amashyamba binyuze mu bwumvikane ndetse no guha abandi amasosiyete atanditswe mu gitabo cy’ubucuruzi.

Ku bwabo, ibi ntaho bitaniye na ruswa kandi hatanzwe imisoro idakusanywa mu isanduku ya Leta irenga miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika kuva 2014 kugeza 2020.

Jean-Claude Katende yagize ati: “Iyo usomye iyi raporo ku bijyanye n’amasezerano y’amashyamba, uzabona rwose ko hari umubare munini w’imikorere ya ruswa, itemereraga Leta ya Kongo kwigarurira uburenganzira bwayo”.

Nk’uko isoko imwe ibivuga, raporo za IGF zigomba kugira uruhare mu kurwanya kudahana. Izi nzego zombi zemeza ko guceceka k’ubutabera bwa Kongo bigomba gucika ku bantu bakoze ayo makosa.

Nk’uko ODEP na ASADHO babitangaza ngo ibyo bikorwa byakozwe na ba minisitiri ndetse n’abandi bakozi ba Leta bivugwa muri raporo ya IGF ijyanye no kugenzura amategeko agenga itangwa ry’imigabane no guhererekanya uburenganzira bw’amashyamba n’uburenganzira bitewe n’ubutunzi rusange bw’abakora isoko ry’amashyamba.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!