Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamagabe: Abasaza n’abakecuru bibumbiye muri Koperative bariwe agera kuri miliyoni 100

Mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Cyanika, hari Koperative yitwa Icyerekezo ikomeje gushonga nk’isabune mu bijyanye n’imari aho gutera imbere, aho yahananutse kuri miliyoni 100 Rwf z’umutungo, kuri ubu ikaba isigaranye ibihumbi 350 Rwf yonyine kuri konti.

Iki gihombo bivugwa ko gikomoka kuri bamwe mu bayiyoboye ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Mu rwego rwo gukora imishinga igamije guteza imbere abasaza n’abakecuru ngo bazagire amasaziro, mu Rwanda hose mu 2011 hatangijwe amashyirahamwe yo kubibafashamo.

Amashyirahamwe iyo yabaga agizwe n’abasaza n’abakecuru (abageze mu zabukuru) bahabwaga inkunga y’ingoboka ibasindagiza.

Mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika, ni ko n’itsinda Icyerekezo ryavutse rihabwa iryo zina, riza kuzamuka mu ntera ritera intambwe yo kuba Koperative.

Mugabushaka Emmanuel, uyobora iyo Koperative by’agateganyo kuri ubu, aganira na Igihe yavuze ko abanyamuryango bari bageze kuri 345, avuga ko bahabwaga inkunga y’ingoboka y’ibihumbi 7000 Rwf, kugira ngo Koperative ibashe gutera imbere bagakatwa ibihumbi 3500 Rwf.

Avuga ko imisanzu yaje kuzamuka ikagera hejuru ya miliyoni 100 Rwf, ndetse icyo gihe batangira gukora imishinga ibyara inyungu, harimo ubworozi bw’ingurube n’ubwubatsi bw’inzu zikodeshwa.

Aho igihombo cya Koperative cyakomotse

Mu mushinga w’ingurube zirenga 35 bari bafite, ngo abayobozi baziriye buhoro buhoro kugeza zishize burundu.

Umuyobozi akomeza avuga ko mu mushinga w’ubwubatsi, bakoze wabatwaye asaga miliyoni 32 Rwf, kuri konti hasigaraho asaga miliyoni 70 Rwf, yakomeje kwiyongera kubera inyungu.

Mu myaka yagiye ikurikiraho, abanyamuryango b’iyi Koperative babazaga inyungu zinjira muri Koperative kuko bari baratangiye kwakira n’amafaranga y’ubukode ndetse n’imisanzu icyinjira, ariko byose ntibabyerekwe.

Abanyamuryango barushijeho kujya mu gihirahiro kuva mu 2018, kuko bamwe barimo na Perezida wayo batangiye kuyivamo.

Nyuma baje kwinginga ubuyobozi bw’Umurenge ngo bubarebere ikiri kuri konti yabo, abanyamuryango batungurwa no gusangaho ibihumbi 316 Rwf gusa.

Mugabushaka yakomeje avuga ko n’abakayizamuye barushijeho kuyisonga, kuko n’abishyuraga amafaranga y’ubukode byagaragaye ko bamwe bishyura kuri telefone z’abayobozi.

Ati: “Kubera ko komite ya mbere yasenyutse ntisimburwe, batumye tutabasha kumenya ibibera kuri konti kuko nta burenganzira twari tuhafite.”

Yakomeje avuga ko hari bamwe mu bakiliya bakodesha inzu, bishyura amafaranga y’ikode kuri nimero y’umuyobozi w’Umurenge wahoze uyobora Cyanika, akaba yarimuriwe mu wundi Murenge.

Abanyamuryango ba Koperative bicira isazi mu jisho

Bamwe mu banyamuryango b’iyi Koperative, bavuga ko ntacyo yigeze ibamarira, mu gihe bari baziko izabaharurira inzira bakagira amasaziro meza.

Umwe muri bo yagize ati: “Iyo Koperative n’ubwo ayo macumbi ahari mureba, ntacyo amariye abanyamuryango kuko amafaranga atangwa n’abayacumbitsemo ntabwo tuzi ngo bishyura nde, ntituzi ngo ajya hehe.”

Uwamariya Agnes, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabwiye Igihe ko icyo kibazo bacyinjiyemo.

Yavuze ko kandi mu byatumye ihomba, harimo gucungwa nabi no guhitamo imishinga ngo yari igoye.

Avuga ko mu rwego rwo kugira ngo basohoke muri ibi bibazo babagiriye inama yo kugurisha imitungo bafite bagashora mu byo bashoboye, kuko iyo bafite nta nyungu ibyara.

Visi Meya abajijwe ku bayihombeje barimo n’abayobozi yagize ati: “Ikibazo cy’abayihombeje twagihaye umurongo, turi kugikurikirana kugira ngo uwabigizemo uruhare wese baba abayobozi ba Koperative ubwabo ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bazabibazwe.”

Uyu muyobozi yavuze ko hari izindi Koperative nk’izi zifite ibibazo nk’ibi bagiriye inama zo gushaka uko babisohokama bitararenga urugero.

Koperative Icyerekezo, icyizere cyo gukomeza kirasa n’ikiyoyoka, kuri ubu ifite abanyamuryango 345.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!