Abarimu bo mu Rwanda 4% gusa nibo bafite ubumenyi buhagije mu rurimi rw’Icyongereza rwifashishwa mu kwigisha, nk’uko Raporo yerekena ibikorwa byo kuzamura ireme ry’i
imyigire n’imyigishirize ibigaragaza.
Inzego z’uburezi mu Rwanda zifite intego zo kuzamurira ubushobozi abarimu bari mu kazi, kuko ubumenyi n’ubushobozi bwa mwarimu bugira uruhare mu kuzamura umusaruro w’abanyeshuri mu mashuri.
Raporo igaragaza gahunda ziteganyijwe mu kuzamura ireme ry’uburezi, u Rwanda ruzafatanyamo n’abafatanyabikorwa batandukanye kuva mu 2023-2027.
Iyo Raporo yerekana ko umwarimu umwe muri batatu bashya binjira mu kazi aba adafite ubushobozi bwo kwigisha mu mashuri y’ubumenyi bw’ibanze, ni ukuvuga gusoma, kubara no kwandka.
Banki y’isi mu 2018, muri Raporo yakoze yagaragaje ko hakenewe cyane amahugurwa y’abarimu mu Cyongereza, kuko 38% by’abigisha kuva mu wa Mbere kugeza mu wa Gatatu aribo gusa bari bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.
Ku wa 26 Gashyantare 2024, Minisiteri y’Uburezi yasohoye inyandiko igaragaza ko “Abarimu 4% gusa mu basanzwe bigisha bafite ubumenyi kuva ku bwo hagati kugeza ku bwisumbuye mu Cyongereza, ari na rwo rurimi rwifashishwa mu kwigisha.”
Gahunda ziteganyijwe harimo n’izo kuzamura ubushobozi bwa mwarimu, by’umwihariko ibyerekeye ubumenyi no mu rurimi rw’Icyongereza, nk’uko Minisiteri y’Uburezi yabigaragaje.
Hashorwa amafaranga menshi bahugurwa mu Cyongereza.
Icyemezo cyafashwe mu guhindura ururimi rukoreshwa mu kwigisha cyafashwe mu 2008, biva mu Gifaransa biba Icyongereza.
Mu 2011, byemejwe ko kwigisha mu rurimi rw’Icyongereza bizajya bihera mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, abo kuva mu wa Gatatu kugarura hasi bakigishwa mu Kinyarwanda, ibyo byaje guhindurwa mu 2019 hasubizwaho gahunda yo kwigisha mu rurimi rw’Icyongereza kuva mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza.
Kuva iyo gahunda yatangira, hashyizweho gahunda zo guhugura abarimu mu rurimi rw’Icyongereza, nk’imwe mu nzira zafasha gutanga uburezi bufite ireme.
Urugero; muri Nyakanga 2020 MINEDUC yahawe inkunga yo gushyira mu bikorwa gahunda z’uburezi na UNICEF, icyo gihe harimo na miliyoni 2$ agenewe guhugura abarimu mu byerekeye integanyanyigisho hibandwa ku kwigisha Icyongereza, kukivuga neza no kwita ku burezi budaheza, bikageza muri Kamena 2024.
Ubwongereza nabwo bwari bwatanze inkunga ya €88.1 kuva mu 2015 igeza mu 2023, yari igamije kuzamura imyigishirize y’Icyongereza n’imibare mu mashuri abanza ibyiciro byose.
Abanyeshuri batsinda Icyongereza mu bizamini bya Leta bariyongereye.
Mu mashuri ya Leta by’umwihariko ayo mu byaro kuvuga Icyongereza biracyarimo imbogamizi byaba ku barimu n’abanyeshuri.
Mu mashuri yo mu Rwanda bigisha mu rurimi rw’Icyongereza bakanarubazamo mu bizamini byose bikorwa mu mashuri.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyo cyakoze isesengura rigaragaza ko abanyeshuri batsinda mu bizamini bya Leta biyongera.
Mu 2019 imibare igaragaza ko abanyeshuri batsinze Ikizamini cya Leta ku rugero rwa 78.42%, mu 2022 bigera kuri 92.14% mu 2023 urugero batsindaho rwaramanutse rugera kuri 90.65%.
Kugira ngo amashuri agire abakozi bafite ubushobozi bwifuzwa, hari gahunda zo guhugura abarimu bari mu kazi zijyana no gushyira imbaraga mu guteza imbere amashuri nderabarezi no korohereza abayigamo.