Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

“Nzahindura amategeko hafi ya yose nintorwa” Umwarimu ushaka kuyobora u Rwanda

MaĆ®tre HAKIZIMANA Innocent ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda avuga ko aramutse atowe yahindura amategeko hafi ya yose y’igihugu.

HAKIZIMANA Innocent yavutse tariki ya 01/01/1982 avukira mu cyahoze ari Komini Nyabihu ubu ni mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagari ka Bukinanyana, Umudugudu wa Bugarama ni naho ubu yigisha mu mashuri yisumbuye.

Akomeza avuga ko afite Master’s Degree mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo ndetse mu kwezi gutaha akaba azasoza n’indi Master’s Degree ya kabiri muri University of Kigali muri Management and Administration.

Ati:” Mu mashuri nize nakwibanda cyane ku yo mu Rwanda. Nize amashuri abanza ku kigo ndimo no gukoraho ubu ngubu kitwa GS REGA ADEPR,nyasoza mu mwaka wa 1995, ninjira mu mashuri yisumbuye mu 1996. Mu Cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye niga ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo. Nsoje amashuri yisumbuye nakomereje muri Kaminuza y’uburezi I Kibungo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma muri University of Kibungo mpiga kwigisha Igifaransa n’Icyongereza, nsoza muri 2016.

MaĆ®tre HAKIZIMANA akomeza avuga ko akoresheje Iyakure( Distance learning) yabonye impamyabumenyi yo mu Cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ndimi n’ubuvanganzo ( Master’s Degree in Literature in English) yakuye mu bihugu by’amahanga, ariko adakunda kuyivuga cyane kuko atazanye equivalency yayo, ari nayo mpamvu yongeye kwiga iki cyiciro mu Rwanda.

Umunyamakuru wa UMURUNGA amubajije niba hari umwanya afite cyangwa yigeze agira mu buyobozi yagize ati:” Nta mwanya mu buyobozi mfite cyangwa nigeze, ariko nakoze ibizamini ku mwanya wa Gitifu w’Akarere n’ahandi nkatsinda ariko nagera muri Interview nkabazwa ibibazo bitajyanye n’inshingano nkabura amahirwe gutyo.”

Abajijwe impamvu ashaka kuyobora u Rwanda, niba hari icyo anenga ubuyobozi buriho cyangwa abona yahindura yavuze ko yahindura amategeko hafi ya yose ariho agashyiraho amashyashya.

Ati:” Ngiriwe icyizere, ikintu cy’ibanze nzahita nkora, ni uguhita nshyira abakozi mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55, kuko usanga hari nk’abakozi ba Leta bakora bafite imyaka nka 70 cyangwa 80. Ikindi kintu nzakuraho ni ikintu cyo gusaba uburambe kugirango umuntu abone akazi, kuko imyanya myiza abakozi ba Leta bagenda bayikubira kubera amategeko ugasanga abana bacu barangije za Kaminuza mu Rwanda no mu mahanga barabura akazi. Urugero nk’ubu mfite mushiki wanjye wazanye impamyabumenyi ya mbere muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare muri Agri-Business ariko nta mwanya n’umwe yemerewe gukoraho kubera uburambe, ni ugukora uturaka. Kandi yigiye kuri buruse ya Leta akeneye kuyishyura. Noneho hari ikindi nzahindura. Ni imyanya yo kunoma kuko nabyo byica akazi. Nzahindura amategeko hafi ya yose abaturage aribo bagira uruhare mu kwishyiriraho amategeko mashya.”

Akomeza avuga ko aramutse atowe, buri murenge wagira ikigo kigisha abarezi ( TTC’s), aho kuba uburezi bwigwa mu bigo bitarenga 15 mu gihugu cyose. Akongera amashuri y’ubuvuzi ku rwego rwa A2. Akagarura amashuri yo kwigisha abana amategeko. Hanyuma umuntu ugomba kujya mu Nteko ishinga amategeko akaba afite Master’s Degree mu by’imiyoborere.

HAKIZIMANA ati:” Ndamutse ntowe nagabanya imishahara y’ikirenga ku bayobozi. Nzakuraho guhembera Post nshyireho guhembera Level. Ube umunyamakuru ufite A0 uhembwe nk’umuganga ufite A0, uhembwe nk’umwarimu ufite A0.

Akomeza avuga ko naramuka ayoboye igihugu azakuraho ibintu by’ubukorerabushake, kuko abanyarwanda bamaze kwiyubaka no gutera imbere nta mpamvu zo gukoresha abakorerabushake kuko umukozi ukorera ubusa nta musaruro atanga.

MaĆ®tre HAKIZIMANA Innocent avuga ko natorwa azashyiraho umushahara w’abayobozi b’imidugudu kandi hakayobora abafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2.

Akomeza avuga ko naramuka adatsinze aya matora yo kuri 15 Nyakanga 2024 azahita atangiza ishyaka abayoboke bose bazaba baramutoye bazaryinjiramo ku buryo mu matora y’ubutaha bazayitabira nk’ishyaka aho kuba umukandida wigenga. Ndetse n’ishyaka yamaze gutekereza uko rizaba ryitwa HSRIP ( Helping Social Rwandans Improvements Peace).

Avuga ko atarwanya Leta ndetse naramuka atsinzwe amatora azemera ibyayavuyemo.

Avuga ko afite icyizere cyo kuzatsinda aya matora kuko afite abantu bamushyigikiye ndetse hari n’uherutse kumuha imodoka nk’akabando kazamufasha muri aya matora.

Mu buzima busanzwe MaĆ®tre HAKIZIMANA Innocent akunda gusenga ,gusoma ibitabo, kwiga no gukoresha social media. Avuga ko asengera mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi. Mu byo kurya akunda kurya inyama.

Umunyamakuru amubajije niba nta kibazo cyo mu mutwe afite cyangwa yigeze kugira nk’uko bamwe mu bantu bakurikira ibyo atangaza bavuga yasetse cyane maze agira ati:

Umuntu uvuga ukuri abantu benshi bamufata nk’umusazi. Njyewe nize gukoresha umunwa kandi nywukoresha neza, impamvu babivuga ni uko akarengane kose nkorewe cyangwa umuyobozi mbonyeho ibitagenda neza mbishyira kuri X. Nagiye muri Presidence inshuro zigera mu 10 ndetse nandikiye Perezida wa Repubulika mugezaho akarengane kanjye kugeza ubwo bampamagaye bakancisha muri scanner bagasanga ndi mutaraga nta kibazo na kimwe mfite.

Avuga ko umuntu umwita umusazi aba asuzuguje inzego zose.

Ati:” Maze gukora mu bigo by’amashuri bigera muri 7 nagiye ntsinda ibizamini by’akazi, ni gute umuntu utuzuye yamara icyo gihe cyose atarasezererwa mu kazi?”

MaĆ®tre HAKIZIMANA Innocent ni umugabo ufite umugore bashakanye byemewe n’amategeko bakaba bafitanye abana bane.

NIYISENGWA Gilbert UMURUNGA.com

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!