Ibitero byagabwe n’Ihiruro ry’Ingabo z’Ubutegetsi bwa Kinshasa byagabwe mu birindiro bya M23, mu bice binyuranye byo muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi byasize uyu mutwe wirata ubutwari kuko wasubije izi ngabo inyuma, ukanazambura intwaro ziremereye zakoreshaga.
Ku wa Mbere taliki 04 Werurwe 2024, mu masaha ya mugitondo nibwo ibyo bitero byagabwe mu duce turimo ibirindiro bya M23 n’ahandi hatuwe n’abaturage benshi muri Sheferi ya Bwito na Bwisha muri Teritwari ya Rutshuru ibindi bigabwa i Mweso muri Teritwari ya Masisi.
Mu kurasa ku birindiro bya M23 n’ahari abaturage benshi, iri huriro ry’Ingabo z’Ubutegetsi bwa Kinshasa zakoresheje imbaraga z’umurengera, hifashishijwe ibibunda biremereye mu kurasa, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Lit Col Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare mu butumwa bwanditse yemeje ko M23 yasubije inyuma ibyo bitero byose.
Agira ati: “Ibitero by’ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa bagabye mu birindiro byacu twabisubije inyuma. Kandi twabakubise kinyamwuga ndetse twabambuye n’ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo n’imbunda ziremereye.”
Benjamin Mbonimpa, Umuhuzabikorwa wa M23, we arashinja iri huriro ry’Ingabo z’Ubutegetsi bwa Kinshasa kurasa abaturage bo mu bice bya Bwito.
Ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’Ubutegetsi bubi, bateye ibirindiro byacu kandi barasa ibisasu mu baturage baturiye Sheferi ya Bwito na Bwisha, hari abasivile bakomerekejwe n’ibisasu byatewe n’ingabo zabo. Gusa M23 yabakoreye umuti twabatsinze.”
M23 nyuma yo gusubiza inyuma biriya bitero, yafashe akandi gace k’ingenzi ka Gihondo, kari mu birometero bike uvuye muri Santere ya Nyanzare, muri Teritwari ya Rutshuru.
Iyo mirwano yatumye abaturage bongera guhunga bakava mu byabo.