Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Kirehe: Ushinzwe JADF yatawe muri yombi

RIB itangaza ko yamufunze tariki 29/02/2024,  mu gihe akurikiranyweho icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ngo yakoze mu bihe bitandukanye kuva 2019.

RIB itangaza ko uyu mugabo  wari umukozi wa JADF Kirehe yafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe ko akubita akanakorera ibikorwa by’iteshagaciro umugore we bashakanye byemewe n’amategeko.

Ucyekwaho icyaha afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB itangaza ko icyaha akurikiranyweho cyo guhoza ku nkeke wo bashyingiranwe gihanwa n’ingingo y’147 y’ itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.

Riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

RIB iributsa abaturarwanda ko guhoza ku nkeke uwo mwashakanye ari icyaha gihanwa n’amategeko, inasaba abakorerwa ibyaha nk’ ibyo ndetse n’ ibindi byaha muri rusange kujya batanga amakuru ku gihe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!