Uwera Pacifique Ahmed, Umuyobozi wa BTN TV, akaba na nyirayo, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.
Uwera aregwa kuba yaragiye atanga sheki zitazigamiye mu bihe, ubwo yaguraga ibikoresho bitandukanye birimo na Televiziyo.
Uwera yagiye atanga sheki zitazigamiye mu bihe bitandukanye muri Mata 2023 no muri Kanama 2023, zose zifite agaciro karenga miliyoni 11 Frw, nk’uko RIB yabigaragaje.
Uwera Pacifique Ahmed yatawe muri yombi nyuma y’uko atumijwe n’Ubugenzacyaha inshuro nyinshi ngo abazwe ku byaha aregwa, ariko akanga kwitaba.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yahamije aya makuru avuga ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.
Yagize ati: “Arakekwaho gutanga sheki itazigamiye, ni icyaha gihanwa n’amategeko. Uwera Pacifique yatumijwe kenshi n’Ubugenzacyaha arinangira, agumya kwihisha Ubugenzacyaha, icyagombaga gukurikiraho ni ukuzanwa ku gahato.”
Umuvugizi wa RIB yaboneyeho gutanga ubutumwa, aho yagize ati: “Ntabwo ari byiza kwinangira igihe wahamagajwe n’Umugenzacyaha. Ibi bigabanyiriza amahirwe uwatumijwe yo gukurikiranwa adafunze, kuko uba wagaragaje ko utaboneka igihe Ubugenzacyaha bwagushakiye. Ni byiza kwitaba Ubugenzacyaha igihe uhamagajwe, nubwo waba hari ibyaha ukekwaho, haba hari amahirwe menshi yo kwisobanura ugataha.”
RIB iributsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gutanga sheki itazigamiye, inakangurira abantu kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.
Icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye giteganywa n’ingingo ya 126 y’itegeko rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa.
Iyo umuntu agihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko itarenze itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshanu ariko zitarenze inshuro icumi z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.