Uri mu basirikare bakomeye mu gihugu cya Mali, Colonel Alpha Yaya Sangare, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyo yanditse mu gitabo cye, agaragaza uburyo igisirikare cy’igihugu cye gihohotera abaturage.
Uyu musirikare yatawe muri yombi ku Cyumweru taliki 03 Werurwe 2024, asanzwe mu rugo rwe ruherereye mu murwa mukuru i Bamako.
Umwe mu bagize umuryango wa Colonel Sangare, yahamirije Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa, ko aya makuru ari ukuri.
Colonel Sangare yatawe muri yombi, hari hashize iminsi mike Minisiteri y’Ingabo muri Mali yamaganye ibikubiye mu gitabo yanditse cyitwa ‘Défi du terrorisme en Afriqué.’
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, ni bwo icyo gitabo cyasohotse, kikagaragaza amabi igisirikare cya Mali kimaze igihe gikora.
Hari nk’aho usanga Colonel Sangare yaranditse muri icyo gitabo ko “Kuva muri 2016, inzego z’igisirikare (FDS) zagiye zigirira nabi abantu bashinjwaga kuba mu mitwe yitwaje intwaro.”
Zimwe muri raporo uyu musirikare yifashishaga acyandika harimo nk’iz’Umuryango Human Rights Watch ishinja igisirikare cya Mali ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Minisiteri y’Ingabo ya Mali, yari iherutse gutangaza ko ibikuye muri icyo gitabo ari ibinyoma, ivuga ko uwacyanditse agomba kuzahanwa.