Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gakenke: Umusore ukekwaho gusambanya umwana ari mu maboko ya RIB

Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Mubuga mu Kagari ka Kamubuga umusore yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umwana w’imyaka irindwi y’amavuko.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu mwana w’umukobwa w’imyaka irindwi wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yasambanyijwe ubwo yari avuye kuvoma.

Ku Cyumweru taliki 03 Werurwe 2024 nibwo aya makuru yamenyekanye, nk’uko umwe mu baturage bo muri ako gace yabitangaje.

Yavuze ko abaturage bo mu Murenge wa Mubuga, bumvise uwo mwana asakuriza mu gashyamba, bahurura bakurikiye ijwi rye basanga uwo musore ari kumusambanya.

Duniya Sáadi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mubuga, yavuze ko uwo umusore wamaze gushyikirizwa RIB, ari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko.

Gusambanya umwana ni icyaha giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gusambanya umwana ni icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iri tegeko rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14 ugihamijwe ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

src: Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!