Home AMAKURU Gicumbi: Umusore yandagarijwe mu muhanda n’umukobwa yari amaze gusambanya
AMAKURU

Gicumbi: Umusore yandagarijwe mu muhanda n’umukobwa yari amaze gusambanya

Mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba ahizwi nko mu Rubyiniro umukobwa yakubise umusore amuciraho imyenda amuziza ko yamusambanyije akanga kwishyura amafaranga y’icyumba bakoreyemo.

Ibi byabaye ku Cyumweru taliki 03 Werurwe 2024, mu gihe cya saa sita n’igice z’amanywa, bibera mu Murenge wa Byumba ahazwi nko mu Rubyiniro.

Umunyamakuru wa Igicumbi news dukesha iyi nkuru avuga ko byabaye ahari ndetse agasaba abari bahari gukiza abo bantu. Nyuma umusore ari kurira aza kumutangariza ko yemeranyije n’umukobwa guhura bagasambana, akamwishyura ibihumbi 2000 Frw, ariko nyuma umukobwa agahindura ibyemeranyijwe akamwaka ibihumbi 5000 Frw.

Umusore ati: “Njyewe navuye mu rugo umukobwa ampamagaye arangije arambwira ngo nimusange hano mu Rubyiniro, kubera nari nigiriye gusenga, ngeze mu Kiliziya arambwira ngo ngaruke, ndagaruka anyinjiza mu nzu arangije afungaho arambwira ngo ngwino mu cyumba ndagenda akuramo nanjye nkuramo nyine ibyabaye nawe urabyumva, ibyo ntabwo ari ngombwa ngo umuntu abivuge.”

Bavuye muri icyo gikorwa, bagiye kubikuza amafaranga bajyanye, umukobwa aza kwaka umuhungu ibihumbi 5000 Frw, umusore arinangira, yamuha ibihumbi 2000 Frw akayanga. Bagiterana amagambo, umusore yahamagawe n’undi muntu kuri telefone, agiye kwitaba umukobwa agira ngo agiye kumucika, umukobwa ahita amufata batangira kurwanira mu muhanda abantu barahurura.

Uyu mukobwa we yabwiye Igicumbi news ko bari bavuganye amafaranga ibihumbi 5000 Frw ari bwishyurwe nyuma y’igikorwa, ariko cyarangira umusore akisubiraho.

Umukobwa ati: “Nyine hano haba amashambure, nkorera hariya haba akabari noneho uyu mutipe turavuganye araza arambwira ati ‘Ndaguha ibihumbi bibiri’, ndamubwira nti ‘ngwino hano hagiye kuza abantu bagiye kundangurira inzoga’. Araza ndamubwira nti ‘icyumba ni bitatu urabizi’. Ampa bibiri, umutipe sinzi ukuntu nikase mu nzu aca hiriya aranshika mufatira hariya abigira (big deal) nyine abigira ibintu birebire nyine birangira telefone umuntu ayimwatse.”

Umukobwa avuga ko umusore yihagazeho akanga kwishyura ibihumbi bitanu birimo bitatu y’inzu bari bakoreyemo n’ibihumbi bibiri bari bumvikanye. Avuga ko kandi uyu musore atigeze akubitwa.

Ushinzwe umutekano muri iyo santere we yabwiye Igicumbi news ko umusore yabonye bitari bumworohere kubona ubwishyu, agashaka gucika akiruka ubwo bari bagiye kubikuza amafaranga.

Yagize ati: “Uko ikibazo giteye umukobwa amanutse ari kumwe n’umusore baza kubikuza amafaranga, amaze kubikuza amafaranga umusore atangira avuga ati’ ese kuri sisiteme ya ajenti kuri tigo ibihumbi bibiri bakata angahe?’ ndamubwira nti ‘ni amafaranga 180 Frw.’ Ati ‘Ko mfiteho 2100 Frw?’ Nti ‘Turaguha 1900 Frw.’ umusore asohotse kuri telefone afite umuntu ngo bari kuvugana ahita afata umwanzuro wo kwiruka, umukobwa ahita amwirukaho niko kurwana.”

Umusore yavugaga ko yahohotewe agiye kujya kuri sitasiyo ya RIB, iri no hafi y’ahabereye ibyo byose, ngo atange ikirego kuko yahohotewe.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

Don`t copy text!