Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: Mu birindiro bya M23 hazindutse havugira amabombe

Nyuma y’uruzindiko rw’abagaba bakuru b’ingabo zohereje abasirikare gufasha FARDC kurwanya M23 i Goma, kuri uyu wa Mbere mu masaha y’igitondo imirwano yubuye hagati y’umutwe wa M23 na FARDC n’abayishyigikiye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Werurwe 2024, imirwano yubuye mu duce twa Mabenga, Mweso n’ahandi M23 ifite ibirindiro.

Laurence Kanyuka, Umuvugizi wa M23, kuri X yagize ati: “Twamaganye cyane ibitero bikomeje kwibasira abasivile i Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho, ibitero byagabwe n’ingabo za Kinshasa cyane cyane, FARDC, FDLR, Abacanshuro, Ingabo z’u Burundi, Ingabo za SADC n’inyeshyamba hakoreshejwe imbunda nini n’ibifaru by’intambara.”

Yongeyeho ko ibi bitero bisiga abasivile bahatakarije ubuzima cyane, byiyongera ku bibazo by’ubutabazi biteye impungenge bihari.

Yavuze ko kandi Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ryongeye gushimangira icyemezo cyo kurengera abaturage b’abasivile, asaba MONUSCO guhagarika umusanzu itanga mu iyicwa ry’abasivile.

Arongera ati: “Turasaba amahanga kureka guceceka no kwamagana iri hohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibyaha by’intambara byibasira inyoko muntu bikorwa na Perezida Tshisekedi n’ingabo ze.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!