Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

USA: Trump arahabwa amahirwe yo kongera kuyobora America

Donald Trump uri guhatanira na Joe Biden kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite amahirwe menshi yo kumutsinda, kuko abagera kuri 80% bo muri Leta zirindwi z’ingenzi bemeje ko Joe Biden ashaje cyane atakibasha kuyobora nk’uko byagaragariye mu ikusanyabitekerezo ryakozwe.

Ikinyamakuru Bloomberg, cyakoze ikusanyabitekerezo, ryagaragaje ko abatora bangana na 48% bagaragaje ko uyu munsi amatora abaye bajya ku ruhande rw’umukandida w’aba Republicien, abashyigikira Joe Biden bo bagera kuri 43% gusa.

Mu matora yakozwe n’iki kinyamakuru muri Leta zirindwi z’ingenzi nka Arizona Georgia, Michigan, Nevada, North Carolina, Pennsylvania na Wisconsin yagaragaje ko Trump ayoboye Biden.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Biden ku myaka 81 y’amavuko afite ashaje cyane, uwo bahanganye Trumb afite imyaka 77 y’amavuko. Abandi 38% bo bagaragaje ko aba bakandida bombi bashaje cyane ku buryo batagishoboye kuyobora Amerika.

Ibindi byagarutsweho ni uko abantu 59% bagaragaza ko Trump ari umuntu mubi, 48% bakagaragaza ko Biden ari we muntu mubi, mu gihe 14% bagaragaza ko bombi ari abantu babi.

Ni mu gihe abandi bantu 30% gusa aribo bemeza ko Biden afite ubushobozi bwo mu mutwe mu buryo bw’imitekerereze no gufata ibyemezo, abantu 47% bo bakavuga ko Trumb afite ubwo bushobozi.

Kuva amatora y’ibanze yatangira, hakunzwe kugaragazwa ko Perezida Joe Biden afite ubushobozi buke mu bijyanye n’imitekerereze no gufata ibyemezo.

Nubwo Biden akunze kwibagirwa ibintu by’ingenzi no kwitura hasi bya hato na hato, White House iherutse gutangaza ko afite ubushobozi bwo gukora neza inshingano ze nka Perezida.

Mbanjimana Juma /UMURUNGA.com 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!