Abasirikare b’u Burundi bemerewe n’ubuyobozi bwabo kuzamurirwa umushahara, kugira ngo abanze guhangana na M23 mu Burasirazuba bwa Congo basubireyo.
Hari abasirikare benshi binangiye bavuga ko batazajya kurwana na M23, ariyo mpamvu Leta yiyemeje kongera umushahara kugira ngo bemere kujyayo. Biravugwa ko kandi abagera ku basirikare 240 bafunzwe bazira gutinya urwo rugamba.
Andi makuru avuga ko abasirikare b’u Burundi benshi baguye mu ihangana ryabo na M23, abandi basirikare b’u Burundi bafashwe mpiri n’uyu mutwe gusa Leta y’u Burundi ntacyo irakora ngo ifunguze abafashwe.
M23 yagiye igaragaza kenshi abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi yafashe mpiri, ariko Leta y’u Burundi, ntabwo yigeze yemera kugirana ibiganiro n’uyu mutwe.
Bamwe bashinja Perezida Ndayishimiye w’u Burundi kwirengagiza ko M23 hari abasirikare be yafashe mpiri, ahubwo akarushaho kohereza abandi.
Abantu bibaza byinshi ku basirikare b’u Burundi bafashwe mpiri ariko Leta y’u Burundi ikaba ntabushake ifite bwo kubabohoza, ibyo bitera abasirikare benshi b’iki gihugu guhunga uru rugamba babona nk’urudafite ishingiro.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi yagiriye uruzindiko i Goma, aho yahuriye na bagenzi be b’abagaba b’ingabo zihanganye na M23 biga ku buryo bushya bahashya uyu mutwe.