Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Abagaba bakuru b’ingabo zihanganye na M23 bahuriye i Goma

Mu rwego rwo kunoza ibikorwa bijyanye no kuyobora urugamba, abagaba bakuru b’ibihugu bitatu bya SADC, uw’u Burundi n’uwa Congo Kinshasa, bahuriye i Goma.

Mu Burasirazuba bwa RD Congo, i Goma hahuriye, umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda, uw’ingabo za Malawi, Maj. Gen Kashisha, umugaba w’ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Maphwanya na Gen. Prime Niyongabo w’u Burundi ndetse n’umugaba mukuru w’Ingabo za RD Congo, Gen. Christian Tshiwewe.

M23 ihanganiye mu Burasirazuba bwa RD Congo n’ingabo z’ibihugu kongeraho iza MONUSCO.

Abakuru b’ibihugu byohereje ingabo muri Congo, baherutse guhurira muri Namibia, baganira ku bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.

Ku wa Kane taliki 29 Gashyantare, havugwaga amakuru ko M23 yateye ibibombe bibiri ku bimodoka by’intambara bitamenwa by’ingabo za Tanzania biherereye mu gace ka Sake, bivugwa ko hari ababikomerekeyemo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!