Polisi y’Igihugu Ishami ryo mu Muhanda, bataye muri yombi umuzamu wa Bugesera FC, Habarurema Gahungu, nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyoye ibisindisha.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki 28 Gashyantare 2024, Gahungu yafashwe ubwo yari avuye mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Bugesera, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi, Ishami rya Bugesera.
Amakuru yizewe yatangajwe na Radio TV1 , ahamya ko uyu muzamu wa Bugesera atazagaragara mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, Bugesera FC izakiramo Mukuru VS, ku wa Gatandatu taliki 02 Werurwe 2024, uzabera kuri Stade ya Bugesera.
Uyu munyezamu wa Bugesera FC, yafashwe nyuma y’uko ikipe ye yari imaze kwishyura abakinnyi imishahara yose y’amezi atanu bari baberewemo.