Abaguzi bazajya bibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM bazajya bahabwa 10% by’umusoro wa TVA wishyuwe, naho abazajya batungira agatoki abantu banyereza uyu musoro, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ibi cyavuze ko bazajya bahabwa 50% by’amafaranga y’ibihano uwo muntu agomba kwishyura.
Mu kiganiro Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024 nibwo yabitangaje. Iki kiganiro kandi cyitabiriwe na Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Iki kiganiro kandi cyari kigamije gusobanura amateka atatu ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024.
Rimwe muri aya mateka atatu, ni irigena ishimwe rishingiye ku musoro nyongeragaciro.
Iri teka rigena ko umuntu wibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM azajya ahabwa 10% by’umusoro wa TVA wavuye ku mafaranga yishyuwe. Ndetse rigena ko uwareze umuntu runaka unyereza umusoro wa TVA binyuze kudatanga iyi fagitire azajya ahabwa 50% by’amafaranga uwo muntu azajya acibwa nk’ibihano.
Aya mafaranga yose azajya ahabwa abayagombwa nyuma y’amezi atatu, ashyirwe kuri konti zabugenewe zizafungurwa.
Pascal Ruganintwali, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, yavuze ko iyi gahunda y’ishimwe ku baka fagitire ya EBM yashyizweho kuko abacuruzi batarakangukirwa no kuyitanga.
Yagize ati: “Abasora benshi gutanga fagitire ya EBM birabavuna bigatuma n’umusoro utinjira uko bikwiriye, niyo mpamvu twavuze ngo reka turebe noneho n’uburyo twareba icyatuma abaguzi nabo basaba fagitire ya EBM, kugira ngo biduhe inshingano yo gufasha Leta gukusanya umusoro uko bikwiriye.”
“Twaravuze ngo uyisabye agomba guhabwa ishimwe, niba uguze nk’ibintu bya miliyoni 5 Rwf, wishyura umusoro wa TVA wa 18%, ungana n’ibihumbi 900 Rwf, ubwo kuri ibyo bihumbi 900 Rwf uzajya ubonaho 10%.”
Komiseri Pascal Ruganintwali kandi yavuze ko uzajya agaragaza ko umucuruzi yamwimye fagitire agamije kunyereza imisoro, azajya ahabwa 50% by’amafaranga y’ibihano azacibwa uwo mucuruzi.
Ati: “Nibakwima fagitire ufite uburenganzira bwo guhamagara RRA, izajya iza imutegeke gukora fagitire ubone 10% by’umusoro wa TVA waciwe, ariko itegeko riteganya ko noneho umucuruzi utatanze fagitire ashyirirwaho ibihano. Ibihano ni inshuro 10 bya wa musoro, ni ukuvuga ko ari ibihumbi 900 Rwf ukubye inshuro 10, bikaba miliyoni 9 Rwf. Muri izo miliyoni 9 Rwf uzajya ubona 50% yazo. Ubwo ni 4,5 Rwf uzahabwa.”
Umusoro wa TVA ni umwe mu misoro ikomeye kuko wiharira 34% by’imisoro yose ikusanywa mu gihugu nk’uko RRA ibigaragaza.
Kugeza ubu hari ikoranabuhanga ryubatswe rizajya ryifashishwa mu kwishyura ibihembo, umuntu azajya ahitamo niba amafaranga ye azajya ayahabwa binyuze kuri Bank cyangwa Mobile Money.
Abantu bazajya bishyurwa buri nyuma y’amezi atatu.