Friday, January 31, 2025
spot_img

Latest Posts

Batandatu bahasize ubuzima bagwiriwe n’inyubako yubakwaga

Iyo nyubakwo yahanutse ihitana abantu 6 kandi hari ubwoba ko abandi bantu baba bakiri munsi y’ibisigazwa byayo byabaguye hejuru.

Ni inyubakwo y’amaduka arenga 120 yahanutse yari iherereye mu Mujyi wa Onitsha mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Nijeriya muri Leta ya Anambra.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibiza, National Emergency Management Agency (NEMA) mu magambo ahinnye, cyagize kiti: “Bamwe mu bantu batabawe bajyanywe mu bitaro bitandukanye mu mujyi wa Onitsha kuvurirwayo, mu gihe gushakisha abandi baba barusimbutse birimo gukorwa.

Amazu akunze guhanuka muri iki gihugu kirusha ibindi ubukungu ku mugabane w’Afurika, kikaba n’icya mbere mu bifite peteroli nyinshi n’ibiyikomokaho.

Guhanuka kw’inyubakwo biterwa n’ukutubahiriza amategeko kandi ibikoreshwa mu bwubatsi, akenshi ntibiba byujuje neza ubuziranenge. (Reuters)

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!