Nyuma y’iminsi Perezida Tshisekedi yijeje ko agiye gukurikirana ikibazo cy’umunyamakuru Stanis Bujakera wo muri RD Congo, urukiko rwanze ubujurire bwe bwo kurekurwa.
Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo urubanza rwa Stanis Bujakera ukorera Ibinyamakuru birimo Jeune Afrique rwatangiye, ashinjwa gutangaza ibihuha ku rupfu rwa Depite Cherubin Okende warasiwe i Kinshasa muri Kanama mu 2023.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko urubanza rwe rushingiye ku bihuha, gusa Imiryango Mpuzamahanga yo igaragaza ko rushingiye ku mpamvu za Politiki.
Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Tshisekedi yagaragaje ko dosiye ya Bujakera imuhangayikishije, avuga ko agiye kuyikurikirana.
Perezida Tshisekedi yavuze ko Ubutabera bwo mu gihugu ayoboye bufite ibibazo agomba gukemura.
Urukiko rw’i Kinshasa rwanzuye ko Bujakera akomeza gukurikiranwa afunze, ni mu gihe benshi bari biteze ko asohorwa muri gereza agakurikiranwa adafunze.