Gicumbi umugore n’umugabo bari bahekanye ku igare bavuye gutabara umuntu wapfushije, bagonzwe n’imodoka ifite Plaque yo muri Kenya nabo bahita bitaba Imana.
Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Rwankonjo ho mu Mudugudu wa Kayebe, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024.
Umugabo yari ahetse umugore we ku igare bageze mu ikorosi bahuriramo n’iyi kamyo yari ivuye i Kigali yerekeza ku mupaka wa Gatuna, irabagonga bahita bitaba Imana nk’uko ababonye iyo mpanuka babivuga.
Irankijije Nduwayo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyumba, yavuze ko “Impanuka yabaye yica abari bavuye gutabara muri Kaniga. Ikamyo yagonganye n’igare ryavaga muri Cyumba ryerekeza mu nzira ijya i Kigali, mu gihe ikamyo na yo yavaga i Kigali yerekeza i Gatuna bahurira mu ikorosi baragongana.”
Yasabye abaturage batwara amagare kujya bitwararika mu gihe bari mu muhanda cyane igihe bageze mu ikorosi birinda ko bakora impanuka ikabatwarira ubuzima.
Umushoferi wari utwaye iyi kamyo yatwawe kuri Polisi ngo hasuzumwe icyateye iyi impanuka, abitabye Imana bajyanwa ku Bitaro bya Byumba.