Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Kayonza: Amayobera ku murambo w’umusore wasanzwe mu kibanza

Mu Karere ka Kayonza, inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku rupfu rw’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 na 30, wasanzwe mu murima yitabye Imana, bigaragara ko ashobora kuba yarakubiswe inkoni z’umurengera.

Ku wa Mbere taliki 26 Gashyantare 2024, mu gihe cya saa munani nibwo umurambo w’uyu musore wagaragaye mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Kayonza mu Mudugudu wa Gatebe.

Ntambara John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 na 30 bigaragara ko yakubiswe akajugunywa aho, kuko afite ibikomere byinshi.

Yagize ati: “Uwo murambo twawubonye ahantu mu murima, urebye ni ikibanza cyo guturamo nubwo batari bahubaka ariko ni n’ahantu kure y’izindi ngo. Tukimara kubimenya rero twajyanyeyo n’izindi nzego zirimo Polisi na RIB, dufata umwanzuro wo kumwohereza ku Bitaro bya Gahini kugira ngo akorerwe isuzuma kuko ntabwo umurambo wari wangiritse, bigaragara ko abamukibise cyangwa abamwishe babikoze nijoro.”

Kugira ngo hamenyekane uwaba wishe uwo musore n’impamvu yabikoze, RIB yahise itangira iperereza nk’uko Gitifu yabitangaje.

Gitifu yavuze ko kandi hagiye gushakishwa umuryango wa nyakwigendera, kuko abatuye muri ako gace benshi ntabwo bamuzi.

Mu rwego rwo kwirinda urugomo gitifu yasabye abaturage batuye mu Mujyi wa Kayonza, kwirinda guhinga ibihingwa birebire kuko bishobora kuba indiri y’abajura. Abaturage bafite ibibanza muri uwo Mujyi, basabwe kubyubaka.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!