Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

U Burundi burashinja u Rwanda gushyigikira RED Tabara mu gitero iherutse kugaba muri iki gihugu

Umutwe wa RED Tabara wagabye igitero mu gihugu cy’u Burundi, cyigwamo bamwe, Leta y’u Burundi ishinja u Rwanda kuba inyuma yacyo.

Ku Cyumweru taliki 25 Gashyantare 2024, nibwo icyo gitero cyagabwe mu Ntara ya Bubanza muri Komine Gihanga mu gace ka Buringa.

Iki gitero cyemejwe n’umutwe wa RED Tabara, cyaguyemo abantu icyenda abandi batanu barakomereka.

Leta y’u Burundi mu itangazo yongera gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa bya RED Tabara.

Leta y’u Burundi ivuga ko “Bukomeje kwamagana imyitwarire y’u Rwanda yo gutoza no guha intwaro umutwe w’iterabwoba wa RED Tabara, ukomeje kugaba ibitero byibasira abasivile, ndetse burasaba guhabwa abari mu Rwanda bari inyuma y’ibikorwa by’uyu mutwe.”

Mu mpera za 2023 nabwo umutwe wa RED Tabara wagabye ibitero muri iki gihugu, u Burundi bushinja u Rwanda gukorana nawo.

U Rwanda rwo rwamaganira kure ibi birego, rukavuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe, kandi rukavuga ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!