Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umukobwa wa Perezida Ruto yazamuye isengesho risaba umugabo bamuha urw’amenyo

Umukobwa wa Perezida wa Kenya William Ruto, Charlene Ruto, yazamuye isengesho risaba Imana umugabo, bivugisha rubanda nyamwinshi.

Mu mpera z’iki Cyumweru gishize, mu murwa mukuru Nairobi, kuri Nyayo stadium, hari habereye igiterane cy’amasengesho cyari cyatumiwemo Umuvugabutumwa w’Umunyamerika, Benny Hinn, umukobwa wa Perezida Ruto, Charlene Ruto akaba yari ari mu bihumbi byahakoreye amasengesho.

Iki giterane cyari cyahuje imbaga kuko cyitabiriwe na Perezida William Ruto n’umugore we ndetse na Visi Perezida we Righati Gachagua n’umugore we.

Umuvugabutumwa ageze mu gihe cyo guha Imana ibyifuzo, umukobwa wa Perezida Ruto nawe yarahagurutse atanga icyifuzo, asaba ko basengera umuhamagaro we afite wo kwita ku rubyiruko rwo muri Kenya.

Benny Hinn amaze kumusengera, amubaza niba nta kindi cyifuzo afite, Charlene Ruto amwongorera ko yamuzamurira icyifuzo cy’umugabo.

Benny Hinn, adatinze ahita atangira kumusengera agira ati: “Muhe umugabo uzamufasha gushyira mu bikorwa umuhamagaro we, kugira ngo azamushyigikire, kugira ngo azamukomeze. Ntashobora kubikora wenyine Mana, agiye ku rugamba rwo gukiza imitima, umuhe umugabo bidatinze.”

Iri sengesho ryo gusabira umugabo Charlene Ruto, ryavuzweho byinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga n’Abanyakenya, bavuga ko umwana wa Perezida atari akwiye gusaba iri sengesho.

Abasore bamwe bavugaga ko bifuza kumubera umugabo, abandi bakamuha urw’amenyo.

Mu rundi ruhande hari abamushyigikiye bavuga ko gusenga ukanatanga ibyifuzo ari ibintu bisanzwe cyane ku bakristo.

Abari ku ruhande rwe bati “Ukubaka ni ibanga rikomeye, kuba Charlene yarasabye Benny Hinn ngo amusengere Imana imuhe umugabo mwiza, nta kibi kirimwo.”

Uwo uzengurutswe ni Charlene Ruto wari umwe mu bitabiriye igiterane

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!