Umuhanzikazi ugezweho wo mu gihugu cya Tanzania, Zuchu, yavuze ko abona atajya ahirwa mu rukundo kuko igihe cyose ajya mu rukundo yishimye gusa birangira ababaye .
Pulse, ikinyamakuru cyabitangaje, cyanditse ko uyu mukobwa ubwo yaganiraga n’inshuti ye yayibwiye ko yibona nk’umunyamuvumo mu rukundo ngo kuko kuva yabaho atarajya mu rukundo ngo ahirwe kuko ngo abijyamo yishimye nyamara bikarangira ari amarira gusa.
Yavuze ko kimwe mu bimaze kumubaho karande ngo ari uko uko akundanye birangira uwo bari mu rukundo amuca inyuma, bintu bimutera intimba, bikamutera kurira agahogora, aho kugeza ubu yabuze umuhoza ahozaho, ibi abifata nko kuba umunyamwaku utajya uhirwa mu rukundo.
Urukundo rwa Zuchu ruzwi mu minsi yavuba, ni urwagurumanye mu minsi yashize, mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2022, gusa byarangiye zibyaye amahari, kuko buri umwe yateye undi utwatsi mu ruhame.