Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Luvumbu yokejwe igitutu asabirwa kwirukanwa mu Rwanda-Rayon Sport yitandukanyije nawe

Kuri iki cyumweru taliki 11 Gashyantare 2024, ubwo habaga umukino wa Shampiyona y’u Rwanda y’umunsi wa 20, wahuzaga ikipe ya Police FC na Rayon Sport kuri Kigali Pele Stadium, ikimenyetso umukinnyi Nzinga Luvumbu Hertier yakoze cyamaganiwe kure, bishobora no kumugiraho ingaruka.

Nyirabayazana yatangiye ku munota wa 53 w’umukino, ubwo uyu mukinnyi yafunguraga amazamu ku ruhande rwa Rayon Sport, maze mu kwishimira igitego, agakora ikimenyetso yitunga intoki ebyiri mu musaya yipfutse ku munwa n’ikiganza, ikimenyetso cyadukanywe n’Abanye-Congo barimo abakinnyi b’ikipe y’igihugu, abategetsi muri iki gihugu n’abandi, bagaragaza ko bamagana ubwicanyi u Rwanda ko rubakorera, nyamara amahanga yo akaryumaho.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze igihe ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, uhanganye n’ingabo za Congo, FARDC, ibintu u Rwanda rwamaganiye kure, ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Mu mirwano karundura irimo guhuza umutwe wa M23, n’ingabo za FARDC,FDLR, Wazalendo, Abacanshuro, SADC, Ingabo z’Uburundi, Tanzaniya, n’abandi ikomeje gusumbiriza Goma, aho Leta ya Kinshasa ikomeza kuba ku gitutu no kugira umujinya w’umuranduranzuzi, aho gukubitwa inshuro na M23, bamburwa uduce tumwe na tumwe bahita babihirikira ku u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma ya M23.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi, Rayon Sport ishingiyeho, akoze iki kimenyetso hari benshi bahise bamwotsa igitutu, ari ko bacyotsa Rayon Sports bayisaba ko yasesa amasezerano n’uyu mukinnyi, gusa hari n’abandi bamusabiye ko yahambirizwa akirukanwa ku butaka bw’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Rayon Sport, yisunze urubuga X, rwahoze ari Tweeter, yavuze ko yitandukanyije n’imyitwarire mibi y’uyu mukinnyi.

Bagize bati”Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Hertier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.”

            Hertier Nzinga Luvumbu, akomoka muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo

Rayon Sports kandi yibukije abakinnyi kurangwa n’imyitwarire myiza”Discipline”, mu kibuga no hanze y’ikibuga.

N’ubwo nta bihano iyi kipe yatangaje cyangwa ngo uyu mukinnyi abe yasabye imbabazi, andi makuru avuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatumijeho uyu mukinnyi ngo atange ubusobanuro.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU