Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

M23 yahamije guhanura indege y’ingabo za Congo bahanganye

Mu gihe urugamba rukomeje hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’inyeshyamba za M23, kuri ubu uyu mutwe w’inyeshyamba wigambye guhanura indege itagira abapilote ya FARDC.

Amakuru ahamya ko iyi ndege yahanuwe kuri uyu wa Gatanu taliki 09 Gashyantare 2024, mu ma saa yine ya mu gitondo.

Umutwe wa M23, ukomeza gushinja Leta ya Congo kwica inzirakarengane z’abasivili, watunze agatoki MONUSCO ko ikomeje gutiza umurindi ubu bwicanyi.

Ibi bikaba bije nyuma y’uko umutwe w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, utangaje  ko umaramaje mu gufasha ingabo za Congo, guhiga bukware no kurimbura umutwe wa M23.

Lawrence Kanyuka, ni umwe mu bavugizi ba M23, yatunze agatoki Leta ya Kinshasa avuga irimo gukora ubwicanyi ku basivili bagendeye ku bwoko, mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati” Tuributsa umuryango mpuzamahanga ko abagize uruhare mu bwicanyi bukomeje kwibasira abasivili n’ubwicanyi bushingiye ku bwoko ari bwana Tshisekedi Tshilombo n’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije nka FDLR, abacanshuro, ingabo z’Uburundi, SADC, bashyigikiwe na MONUSCO.”

Yunzemo ati” Bwana Tshisekedi Tshilombo,agomba kuburanishwa ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.”

Mu rwego rwo kuzahura umutekano ukomeje kuba mukeya mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Ministiri w’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yasuye umugi wa Goma, ku italiki 09 Gashyantare 2024.

Aka gace kakomeje kuba isibaniro ry’imirwano, umwiryane,amakimbirane, imvururu n’ivangura rishingiye ku moko.

Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zimaze igihe zirwana inkundura n’umutwe wa M23, aho kugeza ubu gutsinsura uyu mutwe byananiranye.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!