Thursday, December 5, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Umugabo yishe umugore biturutse ku rukwi rwo gucana

Mu murenge wa Bweyeye ho mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umugabo wavukije ubuzima umugore we amukubise ishoka mu mutwe bapfuye urukwi.

Iri bara ryaguye mu ma saha ya mu gitondo kuri uyu wa kane, taliki 08 Gashyantare 2024, mu kagali ka Kiyabo, gaherereye mu murenge wa Bweyeye ho mu karere ka Rusizi, aho Umugabo yivuganye umugore we amukubise ishoka mu mutwe, nyuma yo gupfa urukwi yari agiye gutema mu ishyamba  ryabo riri muri aka gace.

Ndamyimana Daniel, ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye, ahamya aya makuru avuga ko uyu muryango usanzwe ubana mu makimbirane aho bari bamaze imyaka ibiri batabana mu nzu.

Yagize ati“Ni ko bimeze yamwishe mu gitondo umugore yari agiye gutema urukwi umugabo amusangayo, umugore yirutse umugabo amwirukaho, ahita agwa amwaka ishoka yatemeshaga icyo giti ayimukubita mu mutwe ahita apfa.”

Uyu muryango ngo wari waragiriwe inama kenshi uhabwa inyigisho zitandukanye gusa ngo byarananiranye ko bumvikana.

Ivomo: Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU