Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Ni ubuhe butumwa Minisitiri w’uburezi Nyakubahwa Gaspard TWAGIRAYEZU ari guha abarimu n’abanyeshuri mu ruzinduko arimo?

Mu ruzinduko rwe mu Ntara y’i Burengerazuba, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama, Nyakubahwa
Minisitiri w’uburezi ari kumwe na V/Mayor Ishimwe Pacifique n’abandi bayobozi batandukanye , basuye amashuri 4 yo mu Karere ka Rubavu aho barebye ibijyanye n’imyigire n’imyigishirize, n’uko itangira ry’igihembwe cya 2 ryagenze.

Ayo mashuri 4 yasuwe ni: TTC Gacuba II, ishuri nderabarezi rimaze gutanga impamyabumenyi 3020 kuva mu 1999; ETAG : Ishuri ryigisha ubukanishi bw’imodoka; Groupe Scolaire Rambo; Rubavu Technical College, ryigisha imyuga itandukanye.

Uru ruzinduko Nyakubahwa Gaspard TWAGIRAYEZU arimo muri amwe mu mashuri yo mu Ntara y’i Burengerazuba rwatangiye tariki 10 Mutarama 2024.

Ubutumwa agenera abayobozi b’amashuri n’abarimu buribanda cyane ku gushima ubwitange bwabo mu guteza imbere ireme ry’uburezi no gukomeza kurerera u Rwanda.

Yasabye abanyeshuri kwiga neza no gukomera ku ndangagaciro.
By’umwihariko, yibukije ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro ari amahitamo meza mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange, kuko imyuga yagaragajwe nk’inzira yo kwivana mu bukene no kubona akazi byihuse.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!