Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gahushyi, ruherereye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukira, abanyeshuri barenga 70 bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo gufata amafunguro bikekwa ko ahumanye.
Buhiga Josue, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, yatangarije BTN ko bamwe bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Gituku abandi bakoherezwa ku Bitaro bya Kibungo.
Yagize ati: “Ntabwo nakwemeza ko bariye amafunguro ahumanye kubera ko ntafite ubushobozi bwo kubipima, ariko hari ababitwaye, ibizavamo nibwo tuzamenya ibyo ari byo. Dukeka ko bariye ibiryo bitahiye cyangwa bitatetswe neza, niko dukeka. Hari igihe bashobora guteka kawunga ntishye neza, abayiriye ikabagiraho ingaruka zitari nziza.”
Gitifu Buhiga yaboneyeho no kwibutsa abayobozi b’amashuri kujya bita ku isuku y’amafunguro ategurirwa abanyeshuri kugira ngo hirindwe ko yashyira ubuzima bwabo bwajya mu kaga.
Muri uyu Murenge hashize igihe hari abandi bantu bariye amafunguro mu bukwe akabagiraho ingaruka zitari nziza, gusa bajyanywe kwa muganga.